RadioItahuka
1. Ikibazo cyo muri Bannyahe cyahereye muri 2017 gikomeje kwerekana ko Kagame asa nâutari mu gihugu, kandi ko ubutegetsi bwe bugenda burushaho kwishakira abanzi, bucukura icyuho kibutandukanya nâabaturage. Akaregane gakorerwa abaturage bo muli Bannyahe kabaye Kimomo. P5 yarakamaganye ku mugaragaro mu itangazo ryo kuoli 26.2.2019. Ntaganda Bernard na Ingabire Victoire nabo bandikiye Prezida wa Republika ku wa 12.10.2020 bamusabaguhaguruka akarenganura abaturage bo muli Bannyahe. Depite Frank Habineza nawe ikibazo cyo muli Bannyahe yakibajije. 2. Ikinyamakuru umuseke gikwiye gushimirwa kubera ubuhamya bwâabaturage ba Gitwe cyashyize hanze, bakagaragaza urukundo bafitiye GĂ©rard Urayeneza Leta yabambuye ikajya kumufunga bamurenganya kuko abakuze bamuzi neza kandi babanye nawe mu bihe bibi byo muri 1994, mbere yaho ndetse na nyuma yaho bamuvuga ibigwi kuko bamuziho ibyiza gusa. Ubuhamya bwâabaturage ba Gitwe bwuzuye agahinda buragaragaza isura yâikibazo ukirebeye ku ruhande rwâabaturage bazi neza Gerard Urayeneza. Imiborogo isigaye mu baturage kubera gufunga inzirakarengane byaba ari byo bizazana ubwiyunge cg bizatuma abaturanyi bashyamirana ? 3. Prof. Shyaka Anastase na Ministre Jeanne dâArc Mujawamariya barabererekera ibibazo byâingutu bijyanye nâitegeko nâumusoro wâubutaka, bakereka abaturage ko hari impinduka nziza zâuruhendabana zabaye mu itegeko ryâubutaka nyamara itegeko ubwaryo ritahindutse mu mizi. Nta nâumuntu witeze ko itegeko ryâubutaka ryahinduka mu mizi bidakozwe nâishyaka rya FPR ubwaryo, kuko bariya baministri nta bubasha na mba bafite, ni abakozi ba Leta bashyira mu bikorwa imirongo migari ya FPR itegeka igihugu.
867 Folgen
Kommentare
0Sei die erste Person, die kommentiert
Melde dich jetzt an und werde Teil der RadioItahuka-Community!